Print

Misitiri Gatete yemeje ko abakozi ba WASAC bakoze amanyanga mu gukora fagitire z’amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 2481

Amb.Gatete Claver uyobora MININFRA, kuwa 25 Kamena 2019 yabwiye abadepite ko abakozi ba WASAC bakoze amakosa yo kwishyuza abaturage ingano y’amazi batakoresheje, bikaba ari byo byatumye abantu binubira ibiciro bishya.

Minisitiri Gatete yavuze ko impamvu zabateye gukora ibyo zishingiye ku makosa y’ikoranabuhanga z’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abakozi bacyo, isaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubakoraho iperereza.

Yagize ati “Abagenzuzi bacu bagiye mu ikoranabuhanga (system) ryose rya Wasac, twe niho twamenyeye amakosa yari ahari, mu by’ukuri yari afite ingaruka itari nziza kuri twese namwe muri hano.

Twakoranye inama n’abayobozi b’amashami ya Wasac, abakoze ibyo barahanwa n’ubu baracyahanwa kugira ngo turebe ko twakemura ibyo bibazo. Ubu ugiye ku ivomero rusange uhasanga icyapa kivuga ko ijerekani idakwiye kurenza 20Frw, nirenga utelefone 3535.

Ibyo birangiye nibwo twiyambaje RIB kuko twasanze hari ibintu bikorwa mu buryo budafututse, ndetse hari n’abantu batishyuzwa tutazi n’impamvu yabyo. Ubu RIB irimo irakora iperereza kugira ngo tugere ku mizi y’ikibazo, turebe uko twagikemura.”

Amb.Gatete yavuze ko hari n’abandi basanze batishyuza abafatabuguzi bikamara igihe kirekire ndetse hakaba n’abandi bakozi mu gukora fagitire bavangaga igiciro gishya n’icya kera.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubu basabye Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ko cyagenzura iyi sisiteme ya WASAC kugira ngo ibibazo bibashe gukemuka.

Minisitiri Gatete yavuze ko abantu bose babariwe nabi muri icyo gihe bazarenganurwa, anabasaba kwihutira kujyana inyemezabwishyu kuri WASAC.

Yagize ati “Kimwe mu byo turimo dukora ubu ni ukugira ngo n’abaturage babariwe nabi, bakaba bafite inyemezabwishyu zihenze zitarabazwe neza, bazisubize kuri Wasac, babahe iz’ukuri, zitari za zindi babahaye. Ibi ntabwo ari ubwumvikane kuko ntabwo twakwifuza ko umuturage ariwe ugira icyo gihombo.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda ko mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza, aho yiyemeje kongera ingano y’atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 muri uwo mwaka.


Comments

Paul 29 June 2019

none se ari rura na wasac habanje nde???noneho njye ndumva bareba no muri mudasobwa za rura.twe ntitwumva impamvu rura nayo itari kuvugwa hano kuko ari nayo yagiye kuri television ikabitwemeza.nimutubwire no kuri rura aho ihagaze


manzi 26 June 2019

ubu ko amakosa yose muyegetse kuri WASAC? RURA uruhare rwayo kuki murwirengagije? erega si mumazi gusa? no muri REG naho harimo ikibazo! ese RURA Ishinzwe kurengera inyungu za Leta cg nizumuturage?