Print

Zlatko Krmpotic utoza APR yafashe indege yerekeza iwabo muri Serbia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 3029

Zlatko wageze muri APR FC agatezamo umwuka mubi watumye itakaza igikombe cya shampiyona,biravugwa ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo batandukane ariyo mpamvu nyuma yo kwishyurwa amafaranga bari bamusigayemo yahise yifatira indege yisubirira iwabo.

Zlatko wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo yageraga mu ikipe ya APR FC muri Gashyantare uyu mwaka,ntiyahaye abafana b’iyi kipe umusaruro bari bamwitezeho kuko yahise ashwana na bamwe mu bakinnyi biteza umwuka mubi watumye amanota 14 barushaga Rayon Sports muri shampiyona iyakuramo,ibatwara igikombe.

APR FC iri kwitegura imikino ya CECAFA, imaze iminsi ikoreshwa imyitozo na Jimmy Mulisa wungirije cyane ko uyu mutoza mukuru ngo yirukanwe kera ariko bigirwa ibanga.

Andi makuru agera ku Umuryango ni uko uyu munya-Serbia yabwiye ubuyobozi ko atashobora kwegukana igikombe mu gihe cyose yaba agikorana n’abatoza nka Mulisa Jimmy umwungirije ndetse na Mugisha Ibrahim utoza abanyezamu b’iyi kipe,asaba ko babirukana ubuyobozi burabyanga niko gusaba ko batandukana mu bwumvikane.

Biravugwa ko Zlatko yumvikanye ye na APR FC basesa amasezerano bari bafitanye yagombaga kuzarangirana na Mutarama 2020,ahabwa amafaranga imishahara yari isigaye cyane ko yahabwaga umushahara w’ibihumbi umunani by’amadolari ya Amerika ku kwezi.


Zlatko yasubiye iwabo muri Serbia


Comments

Frank 26 June 2019

Rwose munyamakuru wanditse iyinkuru ube wayigazeho kuko uriyamutoza yaraduhemukiye cyane ntitumwifuza abaye ari ibihuha tukongera kumubona mu ikipe yacu twababara cyane nagende rwose ashakire ahandi umwuka mubi yazanye nawutware ahandi