Print

Umuhanzi nyarwanda ufite inkomoko muri Congo ukorera umuziki we muri Finland yavuze ibiteye amatsiko ku ndirimbo ye Nshya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 June 2019 Yasuwe: 1708

Umuhanzi Ben Benitoo ufite inkomoko mu Rwanda,yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,avayo afite imyaka ine akurira mu Rwanda aho yanahize amashuri abanza n’ayisumbuye,gusa magingo aya ari kubarizwa mu gihugu cya Finland kubera impamvu z’akazi .

Benitoo watangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2015 nyuma akaza kuwuhagarika kubera impamvu z’amashuri,yaduhishuriye ko agiye gushyira itafari rye ku rwego umuziki nyarwanda kuri ubu uriho mu rwego rwo kuwumenyekanisha n’iburayi ,yaboneyeho no kuduha indirimbo ye nshya yise ‘Baby njoo‘.

Benitoo yanavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo yashyize hanze ikoze mu buryo bw’amajwi gusa, afite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo no gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse akarangiza izindi ndirimbo amaze gukoraho, yemeza ko zizashimisha abakunzi b’umuziki.

Akaba yasoje ashimira abantu batandukanye bakomeje kumutera ingabo mu bitugu barimo inshuti ze ,itangazamakuru ryo mu Rwanda abizeza ko nawe atazigera abicisha irungu kuko ngo ibyiza biri imbere.