Print

Umukinnyi w’umuhanga wasabwe na Cristiano Ronaldo kuza muri Juventus yemeye kuyisinyira amasezerano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 4275

Matthijs de Ligt wifuzwaga cyane n’amakipe akomeye ku isi arimo Manchester United na Barcelona,yamaze kumvikana na Juventus nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani byabitangaje.

Myugariro De Ligt ukiri muto ariko w’umuhanga cyane yamaze kumvikana na Juventus ku byerekeye ibyo bazamuha hasigaye ko iyi kipe yishyura Ajax akayabo ka miliyoni 62.

Ikinyamakuru Goal cyavuze ko uyu Muholandi aratangazwa nk’umukinnyi mushya wa Juventus mu minsi mike iri imbere cyane ko ngo iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na Ajax.

Mu minsi ishize nibwo uyu myugariro w’imyaka 19 yatangarije abanyamakuru ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yamusabye ko yamusanga muri Juventus ubwo ikipe y’Ubuholandi yahuraga na Portugal ku mukino wa nyuma wa Euro Nations League.

Biravugwa ko De Ligt agiye kuzajya ahembwa akayabo ka miliyoni zisaga 10 z’amapawundi ku mwaka.


Matthijs de Ligt ngo yamaze kumvikana na Juventus