Print

Uruhinja rw’imyaka 2 rwishwe n’ikiyobyabwenge cya Mugo

Yanditwe na: Martin Munezero 27 June 2019 Yasuwe: 2677

Igipolisi cyo muri Leta ya Virginia cyatangaje ko mu bizamini byakozwe n’abaganga byagaragaje ko Marleigh Chandler w’amezi abiri yitabye Imana nyuma yo kumuha ibiyobyabwenge byinshi bya Heroin na Cocaine .

Ubuyobozi bw’umugi wa Virginia bwavuze ko aba babyeyi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutahura umurambo w’uru ruhinja wari umaze amezi asaga 7 uhishwe n’abo babyeyi.

Eugene Chandler w’imyaka 27 na Shaleigh Brumfield w’imyaka 26, bakekwaho kwihekura

Inzobere mu gupima imirambo no gutahura icyayishe mu bitaro bya Virginia zaje gutahura ko uyu Marlein yitabye Imana nyuma yo guterwa inshinge z’ibiyobyabwenge ubwo yari asinziriye.

Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Danville muri Viginia Richard Chivvis yavuze ko ibiyobwabwenge bya Heroin na Cocaine byabaye byinshi mu maraso y’uru ruhinja ari nabyo byatumye ruhita rubuhatakariza ubuzima. Urukiko rwa Danville aha muri Virginia rwahamije Eugene Chandler na Shaleigh Brumfield icyaha cyo kutita ku buzima bw’uwo bibarutse bityo butegeka ko baba bafunze kugeza ubwo urubanza rwabo ruzasomerwa.