Print

Umusore ukiri muto yaciye ibintu ku isi kubera ukuntu yarokoye akana k’agakobwa kahanutse kuri etaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 7996

Uyu mwana w’imyaka 2 uvuka ku babyeyi bo muri Syria witwa Doha Muhammed yatabawe n’Umunya Algerian uba muri iki gihugu cya Syria witwa Feuzi Zabaat,wasimbutse akamufata ataragera ku butaka nyuma yo guhanuka mu igorofa rya kabiri.

Zabaat yarimo akubura ku muhanda abona uyu mwana ahanutse kuri etaje niko kumufata atarikubita hasi,abantu benshi bamukomera amashyi cyane.

Nyuma yo gusingizwa n’abantu kubera iki gikorwa yakoze ndetse amashusho ye agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa na CCTV,Zabaayt yagize ati “Nakoze ibyo nagombaga gukora kubera urukundo rwa Allah.”

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Syria yavuze ko uyu mwana yaciye mu rihumye nyina yarangariye mu guteka ajya gukubaganira ku idirishya bimuviramo guhanuka.

Ababyeyi b’uyu mwana bishimiye cyane uyu musore watabaye umukobwa wabo, bamuhemba amadolari 35 y’Amerika.