Print

Kiyovu Sports yiyongereye amahirwe yo kongera kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 2087

Kiyovu Sports iheruka igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 1985 yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ , ibifashijwemo na Habamahoro Vincent na Ghislain Armel.

Kiyovu Sports yari yakiriye uyu mukino, yafunguye amazamu ku munota wa 58, ku gitego cyatsinzwe na Habamahoro Vincent n’umutwe kuri coup franc yatewe na Kalisa Rashid.

Kiyovu Sports yitwaye neza uyu mwaka ugereranyije n’ishije, yabonye penaliti ku munota wa 75 nyuma y’ikosa rikomeye Mitima Isaac yakoreye kuri Nizeyimana Djuma mu rubuga rw’amahina bituma uyu rutahizamu asohorwa mu kibuga ari ku ngobyi kuko yababaye cyane.

Iyi penaliti yatewe neza na Ghislain Armel, umunyezamu Bwanakweli ntiyamenya aho umupira uciye, bifasha ikipe ya Kiyovu Sports gucyura intsinzi ku bitego 2-0, ndetse biyiha n’icyizere cyinshi cyo kuba yasezerera Police FC mu mukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru ku Kicukiro.

Nubwo Kiyovu Sports ari ubukombe mu Rwanda,iheruka gutwara igikombe mu mwaka wa 1993 ubwo yatwaraga shampiyona.