Print

Ishimwe Clement umugabo wa Knowless Butera ari mu baganirijwe na Mark Zuckerberg washinze Facebook

Yanditwe na: Martin Munezero 28 June 2019 Yasuwe: 4278

Iri serukiramuco ryatangiye tariki ya 23 Kamena rikazarangira ku ya 29 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abantu basanzwe bafite izina rikomeye ku Isi nka Mark Zuckerberg washinze Facebook akaba ari na nyiri Instagram na WhatsApp, Umwanditsi w’ikinyamakuru The New York Time ndetse n’abakinnyi batandukanye bakina muri NBA, aba batanze ibiganiro muri iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ryahurije hamwe amagana y’abantu baturutse impande 4 z’isi ryiswe ‘Aspen ideas’ ryitabiriwe n’abanya-politike, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abashoramari n’abandi batandukanye bo ku isi yose bafite ibikorwa runaka bagezeho kandi bigirira akamaro imbaga nyamwinshi.

Ibiganiro batanze byibanze ku ngingo y’ubumenyi buhanitse, ubuzima, uburezi, iyobokamana, ubuzima busanzwe ariko cyane cyane bikaba n’umwanya mwiza wo guhuza abantu batandukanye bakomeye ku isi kugira ngo batekerereze hamwe icyagirira isi akamaro.

CNN yanditse ko Zuckerberg yasobanuye ibijyanye no kurinda amabanga y’abakoresha urubuga rwa Facebook, ibyavuzwe ko u Burusiya byivanze mu matora yo muri Amerika n’ibindi bijyanye n’imbuga nka instagram ndetse na whatsApp.


Comments

jojo 28 June 2019

mutubwire neza ibyo bavuganye