Print

Reba uburanga bw’abakobwa 22 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 June 2019 Yasuwe: 3908

Uko ari 22 umwe ni we uzambikwa ikamba asimbure umukobwa witwa Quiin Abenakyo wandikiye amateka akomeye mu irushanwa rya Miss World 2018. Galaxy Fm ivuga ko abakobwa 22 batoranyijwe mu barenga 200.

Iki gikorwa cyo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburaga muri Uganda cyateguwe na Talent Africa na Kezzy Events basanzwe bafite uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.

Benshi mu bakobwa bahataniye ikamba basoje kaminuza abandi bari gusoza amasomo muri kaminuza. Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 27 Nyakanga 2019, igikorwa kizabera muri Sheraton Hotel.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa 22 cyitabiriwe n’abakobwa bagiye bambikwa ikamba muri Uganda mu myaka ishize. Barimo Sylivia Wilson Namutebi, Leah Kagasa, Leah Kalanguka, Phiona Buzu, Quiin Abenakyo bashyigikiye bagenzi babo bazavamo umwe wambikwa ikamba.

Abakobwa 22 bari guhatanira iri kamba ni: Mariam Muhamed, Gloria Nawanyasa, Santina Anshemeza, Braton Braxy Kempango, Mariam Nyamatte, Nabirah Nagawa, Petronella Acen, Nusula Babirye, Claire Gift Kabahemba, Margaret Naimuli, Rebecca Rhine Samara, Carloyne Rukundo, Elizabeth Bagaya, Annie Tricia Tamale, Elizabeth Nakayiza Kigula, Bronnie Divine Kusiima, Sheilah Kababoopi Abwooli, Sibella Raphaela Nsiimire, Angel Akullo, Beatrice Aol, Luky Uwimbabazi ndetse na Oliver Nakakande.

Umukuru muri aba bakobwa ni Uwimbabazi Lucky ufite imyaka 26 y’amavuko.




Comments

mazina 28 June 2019

Ikibazo nuko akenshi bakoresha ubwiza n’ubuto bwabo mu kwiyandarika.Byakabaye byiza babukoresheje mu kumvira Imana.Muli Umubwiriza 12:1,hasaba abantu bakiri bato "gushaka Imana".
Abajene nabonye babikora gusa,ni abahamya ba yehova.Bose bajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu.No mu nsengero zabo nta cyacumi bajya basaba.Tujye twibuka ko twese dusaza kandi tugapfa.Abumvira Imana kandi ntibibere mu byisi gusa,Izabazura ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.