Print

Gisagara w’imyaka 22 wakusanyirijwe inkunga yo kujya kwivuriza mu Buhinde yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 June 2019 Yasuwe: 4024

Gisagara Yannick ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro mu ntara y’iburasirazuba, akaba yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye impyiko kuko ngo ubu burwayi bwamufashe ubwo yigaga mu ishuri rya IPRC Kigali mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka ushize, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kujya kuvuza Yannick mu gihugu cy’Ubuhinde ndetse na Leta y’u Rwanda yemera gutanga amafaranga yaburaga kugira ngo uyu musore ajyanwe mu buhinde kuvurizwaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’uyu musore waguye mu bitaro bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.

Ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda bikomeje gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yannick Gisagara.


Comments

mazina 28 June 2019

Uyu musore aratubabaje twese.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.