Print

Perezida Kagame yatangaje ukuntu atewe ibyishimo n’ubukwe bw’umukobwa we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2019 Yasuwe: 9523

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yasezeye kuri mugenzi we, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, amubwira ko yifuzaga gusura abaturage b’iki gihugu ariko bitamukundira kubera ibirori bikomeye ari kwitegura,birimo Umunsi Mukuru wo kwibohora n’Ubukwe bw’umukobwa we wenyine afite ari we Ange Kagame.

Yagize ati “Nk’uko nabibwiye Perezida ikifuzo cyange cyari ukubasura nkamara iminsi, nkasura igihugu, abantu, ni iguhugu kiza, ariko mfite impamvu ebyiri nini, iya mbere ireba igihugu indi ireba umuryango, nabibwiye Perezida ko mfite ibikorwa bibiri bikomeye, kimwe kireba igihugu n’ikindi kindeba ubwange nkataha nkajya kubitegura.

Mfite umukobwa umwe mu muryango wange, [araseka…] ati ‘kandi uwo mukobwa agiye gushyingirwa’ [araseka cyane] ati ‘uwo ni umugisha mu muryango kandi jye na Madame twazanye tugomba kubigiramo uruhare, tugomba kujya kubitegura.”

Nyakubahwa perezida Kagame na Madamu we Jeannette amaze iminsi asura ibihugu byo ku mugabane wa Afurika,aho yagiye muri Botswana aturutse muri Madagascar.


Urupapuro rw’ubutumire rw’ubukwe bwa Ange Ingabire Kagame