Print

Rayon Sports igiye gusinyisha abandi ba rutahizamu babiri bakomoka mu Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2019 Yasuwe: 5408

Nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandatu barimo rutahizamu Bizimana Yannick na Ciza Hussein,Rayon Sports irifuza kongeramo abandi bakinnyi babiri basatira izamu baturutse mu Burundi barimo Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya.

Aba barutahizamu barigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize kuko uyu Irakoze Saidi usanzwe akinira Musongati FC yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi inyuma ya Kanakimana Bienvenu. Irakoze yatoranyijwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize mu Burundi nyuma yo gutsinda ibitego 19.

Irakoze asanzwe akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 y’Uburundi we n’uyu mugenzi we Bigirimana Yahya. Saidi akina nka rutahizamu (numero 9).
Bigirimana Yahya we akina ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu ahazwi nko kuri 11. Yari asanzwe akinira Le Messager de Ngozi.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 nibwo aba ba rutahizamu bombi bagaragaye mu myitozo yari irimo abakinnyi bashya bamaze gusinyira Rayon Sports, yarogowe n’imvura yisutse igitangira.

Mu minsi mike,aba basore babiri barashyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports,igomba gukina imikino ya CAF Champions League uyu mwaka.

Source:Rwanda Magazine