Print

Pierre Emerick Aubameyang yababaje abafana ba Arsenal kubera ikipe ashaka kwerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2019 Yasuwe: 5020

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,Tuttosport agashengura imitima y’abafana ba Arsenal, ni avuga ko Rutahizamu wabo Aubameyang wabatsindiye ibitego 22 muri shampiyona ishize agiye kwerekeza mu ikipe ya Manchester United.

Arsenal yaherukaga kugurisha muri Manchester United, rutahizamu Robin Van Persie bikababaza cyane abafana ba Arsenal,ishobora gutakaza na rutahizamu Aubameyang cyane ko bivugwa ko yemereye ubuyobozi bw’iyi kipe ko yakwishimira kuyerekezamo.

Nubwo United yifuza abakinnyi bakiri bato ndetse ikaba imaze kugura Wan Bissaka na James,ngo irifuza Aubameyang w’imyaka 30 kugira ngo ayobore ubusatirizi bwayo cyane ko yagaragaje ko ari kabuhariwe mu myaka igera kuri 2 agiye kumara muri Arsenal.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko yifuza kuzana rutahizamu Aubameyang mu rwego rwo kumusimbuza Lukaku utaramukoze ku mutima,aho Tuttosport yavuze ko uyu munya Gabon nawe yamaze kwemera kugenda.