Print

Christian University of Rwanda bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeza guharanira ko itazongera kubaho [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2019 Yasuwe: 768

Kuri uyu wa 28 Kamena 2019,nibwo ubuyobozi n’abanyeshuli ba Kaminuza ya Christian University iherereye muri Saint Paul, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,bakora urugendo rwo kwibuka rwaturutse muri Saint Paul rusorezwa ku rwibutso ruri kuri kiliziya ya Sainte Famille yabereyeho ubwicanyi bw’indengakamere,bahashyira indabo ari nako bunamira Abatutsi bahiciwe.

Mu kiganiro Col.Nyirimanzi Gerrard yahaye abanyeshuli biga kuri Christian University of Rwanda,yagarutse ku mateka ya mbere ya Jenoside ndetse ababwira ko Kwibuka bimaze kuba umuco w’Abanyarwanda kuko basubiza amaso inyuma bakareba ibyabaye mu gihugu bakabikuramo isomo.

Yagize ati “Kwibuka byabaye umuco w’abanyarwanda kuko bituma bamenya amateka mabi yaranze u Rwanda bakiyemeza ko atazazubira.Kwibuka ni ngombwa kuko utabikoze,ushobora kubisubiramo.Twibuka kugira ngo ibyabaye bitazasubira.”

Col Nyirimanzi yibukije urubyiruko ko arirwo Rwanda rw’ejo rukwiriye kunga ubumwe mu kurwanya Jenoside kuko rufite ingufu.

Vice chancellor wa kaminuza ya Christian University of Rwanda,Dr Gasana Sebastien yavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,anasaba urubyiruko gufatanya kurwanya icyatuma yongera kubaho.

Yagize ati “Uyu munsi twakoze iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.Twibutse by’umwihariko nk’inshuro kuko turi muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka tuzarangiza mu minsi mike.Twibutse by’umwihariko abantu baguye muri Saint Paul ariko twifatanya n’abaguye mu gihugu cyose kuko Jenoside ntaho yasize.

Ubutumwa natanga ni ukwibuka tuniyubaka.Muri iyi kaminuza dufite urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo.Ni ukubabwira ngo ntimukibagirwe ibyabaye muri iki gihugu,ntimukibagirwe icyabiteye ariko murebe imbere mwubake igihugu cyanyu.Mugiteze imbere,mukirinde kuba cyakongera kugira ibyago nk’ibyo cyagize.”

Umunyeshuli witwa Tumukunde Juliette wiga muri Christian University of Rwanda yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka cyabafashije kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse biyemeza kunga ubumwe mu kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho.

Yagize ati “Ubutumwa dusigaranye ni ukurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yatuma u Rwanda rwongera gusubira mu bwicanyi twahuye nabwo tukabura ababyeyi bacu n’abavandimwe bacu kandi tukiyubaka kugira ngo dusigasire ibyo twagezeho.Nk’urubyiruko dukwiriye gushyira hamwe no gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ntanganira Olave nawe wiga kuri Christian University of Rwanda yagize ati “Icyo iki gikorwa kidusigiye ni ukwibuka twiyubaka ndetse tugaharanira ko amateka yaranze igihugu yacu adasibangana kugira ngo n’abazadukomokaho bazamenye aho bava n’iyo bajya.”

Abanyeshuli ba kaminuza ya Christian University of Rwanda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe ku Muhima ndetse n’uko yateguwe n’ubutegetsi bubi.