Print

Umuyobozi w’umujyi wa Dubai yibwe akayabo ka miliyoni 31 z’amapawundi n’umugore we yaburiye irengero [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 5653

Uyu muherwe utunze amamiliyari y’amapawundi yatangaje ko abadipolomate b’Abadage aribo bafashije Princess Haya Al Hussein kubona ubuhungiro muri iki gihugu nyuma yo kumwiba agahunga.

Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum uherutse gutandukana n’uyu mugore we,yatunguwe no kujya kureba ku makonti ye asanga uyu mugore we yamwibye, amushatse ahita amenya ko yerekeje mu Budage.

Uyu mugabo yababajwe n’uko igihugu cy’Ubudage cyahaye ubuhungiro uyu wahoze ari umugore we wamwibye,bituma umubano w’Ubudage na Leta zunze ubumwe z’Abarabu uzahara.

Mu butumwa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yanditse kuri Instagram ye yagize ati “Wagiye hehe haratuma ubona akazi kenshi?.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu mugore yibye umugabo we izi miliyoni ahita amutwarira abana babiri babyaranye mu Budage .

Princess Haya usanzwe ari umwana w’umwami wa Jordan yashyingiranywe n’uyu muyobozi w’umujyi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum mu mwaka wa 2004,babyaranye abana babiri.




Comments

BYIRING I RO J A N DODIY 27 January 2021

bIRAK A Z E


luc 30 June 2019

hahahahh iyo nsomye inkuru nkizi ndushaho kwiheba ! abandi bana bavanahe amafranga? arikomubona isi idakwiye guhinduka ? ibaze nawe 31 million de pound = 31 milliards de frw !!??