Print

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro wangije cyane ahakorerwa ububaji [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 2534

Iyi nkongi yangeye kwibasira aka gakiriro yahereye ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi na matola,irangije yangiza ahitwa kuri APARWA hakorerwa ububaji.

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,imodoka zizimya inkongi zahageze umuriro umaze kuba mwinshi mu gakiriro ndetse wakongoye uruhande runini.

Kugeza ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, ibaye iya gatatu yibasiye aka gakiriro muri uku kwezi kwa Kamena .Harakekwa ko izi nkongi z’umuriro zibasira aka gakiriro ziterwa n’amashanyarazi yashyizwe nabi muri izi nzu.

Iyi nkongi yari kirimbuzi yageze ahabarizwa ikongora intebe, imbaho,ibitanda ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.