Print

Mutsinzi Ange yongeye guteza urujijo ubwo yabazwaga ku byerekeye ahazaza he

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2019 Yasuwe: 4495

Nubwo bivugwa ko uyu myugariro yamaze gusinyira APR FC ndetse yamaze no guhabwa miliyoni 12 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW,uyu musore yabihakanye avuga ko ataravugana na rimwe na APR FC.

Yagize ati “Ibyo nanjye mbyumva gutyo ariko mvugana na Rayon Sports narayibwiye ngo dutegereze igikombe cy’Amahoro kibanze kirangire,ubu nicyo ntegereje ngo ntangaze aho nzerekeza.Nta muntu wo muri APR FC turavugana.”

Mutsinzi yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda Rayon Sports na APR FC arizo kipe zikomeye ndetse ngo yiteguye gukinira imwe mu mwaka utaha gusa ngo nta nimwe arumvikana nayo.

Yagize ati “Mperuka kuvugana n’abayobozi ba Rayon Sports ubwo nababwiraga ko icyo nitayeho ari igikombe cy’Amahoro bategereza kikarangira.Hari ibyo tutumvikanye bikeya,ntegereje ko igikombe cy’Amahoro kirangira.Mu Rwanda amakipe 2 akomeye ni APR FC na Rayon Sports.No muri APR FC ngiyemo nakina gusa ndacyari muri Rayon Sports.”

Mutsinzi Ange yarangije amasezerano muri Rayon Sports ariko aracyakomeza kuyitangira cyane kuko ku munsi w’ejo yayifashije kugaruka mu mukino ubwo yayitsindiraga igitego ku munota wa nyuma bituma igera ku ma penaliti yatsinzwemo na AS Kigali kuri 4-2 .