Print

Micheal Sarpong yatangaje ikipe akunda yakinira inzozi ze zikaba impamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2019 Yasuwe: 7071

Uyu rutahizamu watsindiye Rayon Sports ibitego 16 muri shampiyona ishize yatangarije Citi TV yo mu gihugu cy’iwabo muri Ghana ubwo yari mu karuhuka gato nyuma ya shampiyona, ko yakunze ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo ndetse avuga ko uwamuha amahirwe yo guhitamo ikipe yerekezamo ku isi yose yahitamo Manchester United.

Yagize ati “Abanyarwanda bagera kuri 90 % bakunda ikipe ya Rayon Sports kandi nagize amahirwe menshi yo kuba nkinira ikipe ikomeye mu Rwanda.Ikipe nahitamo gukinira uwampa amahitamo ni Manchester United.”

Muri iki kiganiro uyu rutahizamu yagiranye n’umunyamakuru witwa Benjamin Nketsia yavuze ko mu Rwanda hari abakinnyi b’abahanga nko muri Ghana ndetse yavuze ko u Rwanda ari intangarugero ku isuku n’umutekano.

Sarpong ntiyigeze agira icyo avuga ku bijyanye no kwerekeza mu yindi kipe itari Rayon Sports kuko yavuze ko agifite umwaka umwe w’amasezerano ndetse yiteguye kuyubahiriza.