Print

Donald Trump yabaye perezida wa mbere wa USA wakandagiye ku butaka bwa Koreya ya ruguru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2019 Yasuwe: 4174

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena nibwo perezida Donald Trump yahuriye na Kim Jong Un mu gace katabamo ibikorwa bya Gisirikare kazwi nka Demilitarized Zone (DMZ) bamara isaha yose baganira ku ngingo zitandukanye.

Ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho amakipe yo gusubukura ibiganiro ku byerekeye gusaba Kim guhagarika ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi nyuma y’aho inama ikomeye yaherukaga guhuza Trump na Kim muri Gashyantare itagize icyo igeraho.

Biravugwa ko uru ruzinduko rwapanzwe nyuma y’aho Trump atumiye Kim kuri Twitter kuwa Gatandatu.Aba bayobozi bahuye bakorana mu biganza mbere y’uko Trump arenga umurongo utandukanya Koreya zombi,ibintu byafashwe nk’amateka akomeye muri politiki mpuzamahanga.

Kim yahise abwira Trump ati “Ndishimye kongera kukubona,sinari niteze ko twahurira ahantu nk’aha.Ubaye Perezida wa mbere wa USA urenze uyu murongo.”

Ibi Kim yabivugaga mu rurimi rwa Korea hakitabazwa umusemuzi ndetse uyu muhango waciye live ku mateleviziyo menshi.

Trump yahise amusubiza ati “Ni igihe kidasanzwe.Iri ni iterambere rikomeye cyane.”Kim yahise yambuka umupaka ajya muri Koreya y’Amajyepfo nawe.

Trump yagize ati “Iki ni ikigaragaza ko Kim afite ubushake bwo kwirengagiza ibyahise bitagenze neza akareba ahazaza heza.”

Guhura kwa Kim na Trump byari byitezwe ko ari ugusuhuzanya gusa ariko aba bayobozi baganiriye igihe kigera ku isaha mu nyubako yitwa Freedom House iherereye muri Korea y’Amajyepfo aho mugenzi wabo Moon Jae-in uyobora Koreya y’Epfo yabasanze nawe akabiyungaho.

Trump yavuze ko umubano we na Kim ari mwiza ndetse ko yishimiye kuba yarenze umurongo ugabanya Koreya zombi.

Inzobere muri politiki mpuzamahanga zavuze ko iyi ari ikinamico y’aba baperezida bombi ndetse ko byaba byiza Kim agize icyo akora mu rwego rwo kugaragaza ko ashaka guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.






Comments

gatare 1 July 2019

Wenda nibumvikana isi yagira amaahoro.Ahubwo Trump nashake uburyo yumvikana n’abandi banzi ba Amerika,barimo Iran,Russia,Syria,China,Venezuela,etc...Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.


gatare 1 July 2019

This is good news.Niba Amerika yumvikanaga n’ibihugu byose bafitanye ibibazo:Russia,China,Iran,North Korea,Turkey na Syria.Isi yagira amahoro.Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.