Print

Miss Mutesi Jolly watekerezaga kuba umusirikare yavuze ku gasuzuguro gakabije bivugwa ko agira

Yanditwe na: Martin Munezero 30 June 2019 Yasuwe: 2634

Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, ariko kugeza ubu, agaragara mu bikorwa binyuranye, aho akunda kwibanda ku kuganiriza urubyiruko ku mishinga n’imyitwarire byakwerekeza ahazaza habo ku iterambere.

Ubwo yabazaga bamwe mu bakobwa bahatanaga, hari abavugaga ko mu bibazo bye ashyiramo umutima mubi n’agasuzuguro kenshi. Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu bakomeje kuvuga ko Miss Jolly arangwa n’agasuzuguro gakabije.

N’ubwo hari byinshi bitari byiza yagiye avugwaho, Miss Jolly, avuga ko atari ibintu byamutunguye ndetse ko amaze no kubimenyera. Gusa ngo uko byagenda kose, nta wahindura umurongo w’ubuzima aba yafashe.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Miss Jolly, yagize icyo avuga kuri ibyo benshi bagiye bibaza, ku mico na kamere bye. Jolly yagize ati “Ikibazo ni ukuvuguruzanya hagati ya Jolly ndi we, na Jolly bashaka ko mba. Hari uwo nari we na mbere y’uko mba Miss ngo abantu bamenye.”

Ati “Hari uko nakuze mu muryango, indangagaciro zanjye zihuye n’uko narezwe, ndetse n’intego ku buzima bwanjye. Umuntu rero kubera ko ambonye, amenye vuba, ntazanshyiriraho umurongo w’uko ngomba kubaho. Mfite intumbero n’inzozi byanjye, ntabwo ari agasuzuguro nk’uko benshi bakunda kubivuga. Niba ushaka ko ngenda nseka mu muhanda, ibyo ntibizakunda kuko uwo si jyewe.”

Akomeza avuga ko iyo mimerere n’imico ye bitaje amaze kuba Miss Rwanda, ahubwo ko ari ko yakuze, no ku mashuri yizeho, bageraga aho bakamumenyera gutyo. Miss Jolly, avuga ko ahubwo yigeze no gutekereza kuba umusirikare, kuko yabonaga imico ye n’imyitwarire ya gisirikare hari aho bihurira. Yagize ati « Nigeze gutekereza ko nzaba umusirikare kera, ariko ubu nsa n’aho nafashe undi murongo»


Comments

Sylas 1 July 2019

Muzakampe ngaswere uwo mwijuto ugashiremo


Karoli 1 July 2019

Uyu mukobwa usibye n’agasuzuguro ariyemera cyane!!!!! Rwose ashatse yahindura imyitwarire!! N’umwiyemezi