Print

Nyuma ya Diamond na Tanasha,Zari nawe yatangaje umunsi n’itariki agiye gukoreraho ubukwe n’umukunzi we mushya

Yanditwe na: Martin Munezero 1 July 2019 Yasuwe: 4715

Zari umubyeyi w’abana batanu uzwi nka The Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga,yatangaje ko umunsi azakoreraho ubukwe n’umukunzi we Bae,ari umunsi wo kwibuka Intwali Nelson Mandela bizaba ku itariki ya 18 Nyakanga.

Yagize ati "Ngiye gukora ubukwe ku munsi wa Nelson Mandela,bizaba ari ibintu byiza kandi ndizera ko umunsi umwe Afurika izagira Abaperezida batanu bamee nka Nelson Mandela".

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond agiye gukora ubukwe n’umugabo ufite Kampanyi y’ubwubatsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho akomoka.


Comments

mazina 1 July 2019

Ikibazo nuko n’ubundi bazongera bagatandukana n’abo barongoranye cyangwa bakabaca inyuma.Baba bashaka Kwishimisha gusa.Kuba Imana itubuza ubusambanyi ntacyo bibabwiye.Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu.Nubwo abantu bakora ibyaha Imana ikabihorera,yashyizeho umunsi w’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye