Print

Nyuma ya Bebe Cool,Perezida Museveni yahaye indi mpano y’imodoka ihenze undi muhanzikazi wo muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 July 2019 Yasuwe: 4758

Nkuko amakuru agera ku kinyamakuru cya Blzz Uganda gikorera muri Uganda cyabitangaje,ngo nuko Umuririmbyikazi Catherine Kusaasira nawe yashyizwe ku rutonde rw’abo Perezida Museveni yahaye impano y’imodoka,nyuma y’iminsi mike Bebe Cool nawe ayimuhaye nk’umuhanzi umuri inyuma.

Imodoka uyu muhanzikazi yahawe ngo ikaba iri mu bwoko bwa Landcruiser V8,ndetse bikaba bivugwa ko hasigaye izindi modoka ebyiri zo gutanga nk’impano kuko ngo enye arizo zari zaratumijwe na Museveni.

Nkuko byagiye bivugwa imodoka ya gatatu ngo yari iyo guha umuhanzi Jose Chameleone ariko nyuma we aza kwitangariza ubwe ko atajya mu ishaka rya Perezida Museveni.

Catherine Kusaasira yamenyekaniye mu ndirimbo nka Ndi mukugu,Love Tender,Si Dogo,Enkola ya Taxi,Wafuuka Bikadde,Kampaane nizindi nyinshi.