Print

Ifoto y’umunsi: Hashyizwe hanze Ifoto ya perezida Kagame imaze imyaka 26 yose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 9449

Perezida Kagame wari umugaba w’ingabo za RPA,yagaragaye ari kuganira n’aba banyamakuru babiri ba Radio Muhabura ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda ubwo bari I Byumba mu mwaka wa 1993.

Gerrard Mbanda abicishije kuri Twitter ye,yashyize hanze iyi foto arangije yandika ati “1993: Abanyamakuru ba radio Muhabura ya RPF Inkotanyi baganira n’umugaba mukuru w’ingabo za RPA Paul Kagame ibyerekeranye n’urugamba rwo kwibohora. Hano hari I Ngondore-Byumba muri zone itaragwagamo nimirwano -DMZ.”

Kuwa 01 Ukwakira 1990 nibwo urugamba rwo kubohora rwatangijwe n’ingabo za APR za FPR Inkotanyi,rwarangiye kuwa 04 Nyakanga 1994.



Iyi foto ya Nyakubahwa perezida Kagame imaze imyaka 26 yose


Comments

Ernest 2 July 2019

Abo banyamakuru ni Mbanda na Kalibata.


karemera 1 July 2019

Ntabwo watsinda urugamba rwo kwibohora utiziritse umukanda.Tekereza kurwana inyaka 4 yose,udasinzira.Habaye ubwitange bukomeye.Gusa twizere ko mu Rwanda bitazongera kuba ngombwa ko abantu barwana.Tuge twibuka ko ari abanyarwanda barwanye n’abandi banyarwanda.
Imana yacu idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Nibwo u Rwanda rwatemba amata n’ubuki.