Print

Ikipe ikomeye muri Afurika y’Epfo yamaze kwemera kwishyura ibihumbi 60 by’amadolari kuri Sarpong

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 4713

Micheal Sarpong Rayon Sports yaguze muri Dreams FC,yamaze kugurwa n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Nubwo iyi kipe bivugwa ko ikomeye muri Afrika y’Epfo itavuzwe, gusa mu minsi ishize byavuzwe ko ikipe ya Orlando Pirates yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Afrika y’Epfo ishize yashakaga cyane Sarpong.

Rayon Sports yari izi neza ko izatakaza uyu rutahizamu ukinisha imbaraga cyane,yamaze kugura abandi ba rutahizamu barimo Bizimana Yannick na Ciza Hussein gusa ifite gahunda yo kugura abandi barimo Abarundi babiri barimo Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya na Bola Lobota uherutse kuva muri RDC.


Comments

Alexandra 2 July 2019

ndashaka kubaza mutubwire Robertinho n’ababakonnyi 2 babanyabrezil bazaza ryari?


mazina 1 July 2019

Abakinnyi baba bashaka Cash ngo bakire vuba.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.