Print

Abanya Uganda bajyanye mu nkiko Leta yabo n’iy’u Rwanda bazishinja gufunga imipaka zigakenesha abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 2872

Muri Gashyantare nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko ifunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna kubera ko hari amavugurura bashakaga kuwukorera gusa basabye abacuruzi gukoresha uwa Kagitumba.

Uretse gufunga by’agateganyo uyu mupaka Leta y’u Rwanda yagiriye inama abanyarwanda yo kutongera gusubira muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.Abanyarwanda bamaze igihe kinini bafungirwa mu magereza yo muri Uganda ndetse bamwe baburiwe irengero nyuma yo gufatwa bitwa intasi z’u Rwanda.

Aba banya Uganda baba mu miryango itegamiye kuri Leta,bavuze ko abaturiye ku mipaka by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, "batewe n’ubukene" kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki byo gufunga imipaka.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa kane ugeraranyije n’ukwezi kwa gatatu.

Yaba Uganda cyangwa u Rwanda ntawe uragira icyo avuga kuri iki kirego cyagejejwe mu rukiko rwa EAC.

Inkuru ya BBC


Comments

1 July 2019

Abobayobozi nibakemure ibibazo bafitanye bareke kutwicisha inzara imiryango yabo ituzwe n’imisoro yacu naho abaturage turicira isazi mumaso birababaje kubona umupaka gatuna ufungwa uwa kanyaru ugafugwa ubwwo ubucuruzi bwambukiranya mipaka buzakorwa gute? ?