Print

Abakinnyi 4 APR FC yakuye muri Rayon Sports bakoze imyitozo yabo ya mbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2019 Yasuwe: 4513

Aba bakinnyi bakiranwe urugwiro rwinshi ku Kicukiro n’abafana ba mukeba bari baje kwihera ijisho aya maraso mashya yasimbuye abagera kuri 16 baherutse kwirukanwa.

Benshi batunguwe no kumva ko manishimwe Djabel wasinyiye Gor Mahia ku munsi w’ejo yerekeje mu ikipe ya APR FC aho byamenyekanye ko amakipe yombi yabyumvikanyeho cyane ko uyu mukinnyi yari afitanye amasezerano na Rayon Sports ko izamurekura ari uko habonetse ikipe yo hanze imwifuza cyane ko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe.

Aba bakinnyi Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Manishimwe Djabel bakoranye imyitozo na bagenzi babo ya mbere yo kwitegura imikino ya CECAFA izatangira kuwa 06 Nyakanga bakina na Proline yo muri Uganda mu mukino wa mbere wo mu itsinda C bahuriyemo.




Comments

bakali 2 July 2019

bariya batipe nimbwa zibwejagura ,ntakidasanzwe bazakora


Dudu 2 July 2019

Nibagende babone ndakeka bazi neza ko inkoni ikubiseMukeba uyirenza urugo .Isomo rikomeye kubareyo nanone ariko bikaba nintsinzi .Bariya bazabs abavetera ejo mugitondo cyeretse iyo bajyana ubururu N,umweru kuko rayon niyo yabagize uwo bariwe ubu none bari kugenda bihishe Ese ubundi ko ari akazi bagiye bagenda bemye ni ukuvugako bakiniraga rayon nabi muri ino minsi.Ubwo rero ahasigaye ni ahacu bafana....


Mgoga 1 July 2019

uziko burya gasenyi ikomeye koko,APR kugura abakinnyi 5 muri gasenyi!!! ntibisanzwe kabisa muri APR hari ikitagenda neza mo indani.narinziko wenda igiye kugura abandi bakomeye hanze y’igihugu nyuma yo kwirukana bariya yarisanganwe none iguze continaire muri gatindi gasenyi.


zuma 1 July 2019

nibajye gushaka amaramuko mumisoro y’abaturage icungwa nabi muri APR fc, aho ntacyo ibyo ikora bikimarira ikipe y’igihugu,bigatuma ikura nk’isabune. ndahamya neza ko aba bakinnyi ntakintu barusha bariya 16 birukannywe mo ejobundi kuko bamwe bagiye muri Rayon ari imisigarira isigaye nyuma yuko APR yarimaze kujonjora abeza none dore budakeye 2 isubiye kucyo yanze, ikibazo muri apr si abakinnyi babi ahubwo ni management mbi, ibyo kandi ntibizatinda kwigaragaza vubaha.


Gomez 1 July 2019

Nibagende twari tubatunze nkabagambanyi nkabandi bose,Ntawarushaga Savio na Pierro tuzayihondana nabi