Print

Manisihimwe Djabel yavuze ko kuba yasinyiye APR FC ari amakosa y’abayobozi ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 3165

Djabel watunguranye akagaragara mu mwenda wa APR FC kandi yari yaraye bivuzwe ko asinyiye Gor Mahia yo muri Kenya,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC ko Rayon Sports yari yabwiwe ko igomba kwirinda gushyira hanze amakuru avuga ko uyu mukinnyi yasinyiye Gor Mahia ntiyabyubahiriza bituma iyi kipe yisubiraho yigurira undi mukinnyi.

Yagize ati “Ubundi bwari ubwa gatatu Gor Mahia inyifuje. Rayon Sports yumvikanye na Gor Mahia FC bayica ibihumbi icyenda by’amadolari (9,000 US$. Nari numvikanye na Gormahia ko igomba kumpa ibihumbi 21 by’amadolari (21,000 US$) n’umushahara w’ibihumbi bitatu (3,000 US.Tujya gusinayana na Gor Mahia twari kumwe n’umuntu usigaye ashinzwe kugura abakinnyi witwa Sadate ushinzwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports, umunyamabanga mukuru wa Gor Mahia amubwira ko atagomba gushyira amakuru hanze.

Tukimara gusinya yadusabye ko adufotora akaba abitse amafoto, akazayasohora ari uko byarangiye byose. Tugisohoka haciyemo iminota itanu, amafoto yahise agera hanze ntibyashimisha umunyamabanga wa Gor Mahia kuko twari tukiri kumwe.Impamvu yanshakaga byihuse,si ubwa mbere iriya kipe yari inshatse bwari nk’uwa 3.Impamvu yanshakaga cyane ni uko hari umukinnyi w’Umugande ukina ku mwanya umwe nanjye washakaga kugenda,Rayon Sports yasohoye ibintu byanjye na Gor Mahia tutararangiza kumvikana bituma uhagarariye uwo mukinnyi aca ku ruhande ajy kumvikana n’abayobozi ba Gor Mahia,SG atabizi kuko yari yamaze kunganiriza twemeranyije ko ngomba kumusimbura gusa abandi bayobozi ba Gor Mahia bemeje ko bagomba kumugarura.

Byose byishwe na Rayon Sports yashyize hanze amakuru.Kugira ngo nerekeze muri APR FC ni uko Gor Mahia yavuze ko bitagishobotse ko nerekezayo ndetse ko kugira ngo indeke nerekeze mu yindi kipe ari uko haboneka ikipe iyisubiza amafaranga yayo cyangwa se nkumvikana na Rayon Sports igasubiza amafaranga nkayisubiramo.Byaje kurangira ayo makuru ageze muri APR FC bambwira ko ayo mafaranga biteguye kuyishyura ndetse naganira nabo bakampa ibyo nkeneye.Nasinye muri APR FC imyaka 2.”

Djabel yavuze ko uri bumwange kubera ko yavuye muri Rayon Sports atabimugayira ariko nanone avuga ko mu myaka 5 yakiniye Rayon Sports yayihaye ibyo yari afite byose gusa yifurije amahirwe masa Rayon Sports.


Comments

2 July 2019

Djabel,ange,thierry na sefu anibagende bazagaruka birukanywe nka savio nshuti


g 2 July 2019

Ange,djabel,thierry, nabandi bazahembwa kwirukanywa nka savio nshuti
.


kiki 2 July 2019

Ariko indyarya ziragwira genda neza siwowe Talbert ugiye kuvetera nabibonye


KIKI 2 July 2019

sawa ntacyo utakoze imana izagufashe kuko nibyiza kujya kureba ahandi.kandi ntihagire ukurenganya uko waje hazaza n’abandi.


mutiko 2 July 2019

Ibyo ni ibikureba rwose wikwiha abayobozi kuko si nabyiza rwose genda amahoro ukore akazi kakujyanye neza Icyo mwapfanaga cyarangiye tangira bundi bushya uzahirwe ucuruza akaguru niyompamvu ugomba kukajyana ahariho hose wabona inyungu utitaye kukizere wagiriwe


kalisa 2 July 2019

birashobokako umukinnyi yabeshya ariko yibukeko abo abeshya nabo bafite ubwenge nagende nabandi baragiye kandi rayon ibaho


Muso 2 July 2019

uwo mwana najye kubeshya inka nyabugogo, uziko afata abantu nk’ibigoryi nage agira ikinyabupfura yubahe abantu. naceceke byarangiye yagiye hazaza abandi nkuko nawe yaje.