Print

Amafaranga APR FC yatakaje ku bakinnyi bane yakuye muri Rayon Sports yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 8562

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, APR FC yatakaje akayabo ka miliyoni 82 z’amafaranga y’ u Rwanda (82 000 000 Frw) kuri aba basore bane barimo Manzi Thierry,Manishimwe Djabel,Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange.

Manishimwe Djabel niwe uzatwara amafaranga menshi APR FC nkuko bivugwa,kuko azatwara akayabo ka miliyoni 51 mu gihe cy’imyaka ibiri, ubariyemo ibihumbi 30 000 by’amadolari bivugwa ko agomba gusubizwa Gor Mahia [akabakaba miliyoni 27 FRW] hiyongereyeho miliyoni 24 azahabwa nk’umushahara cyane ko yemerewe kuzajya ahembwa miliyoni imwe ku kwezi.

Manzi Thierry azatwara APR FC miliyoni 50 n’ibihumbi 800, harimo miliyoni 22 yo kumugura,mu gihe ku kwezi azajya ahembwa umushahara wa miliyoni n’ibihumbi 200 FRW.Manzi azahembwa miliyoni hafi 29 mu myaka ibiri yasinye.

Mutsinzi Ange yahawe miiyoni 18 ngo asinyire APR FC ndetse azajya ahabwa umushahara wa miliyoni y’amafaranga, mu gihe Niyonzima Olivier Sefu we azahembwa ibihumbi 900 by’umushahara wa buri kwezi, byiyongera kuri miliyoni 15 yahawe.

APR FC yerekanye aba bakinnyi 4 yakuye muri Rayon Sports ndetse n’abandi batandukanye yakuye mu yandi makipe atandukanye mu Rwanda mu myitozo ya mbere bakoze bitegura CECAFA Kagame Cup iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019.


Comments

3 July 2019

Kuki muli sujet yiyi nkuru bivugwa yuko ali ugutakaza amafaranga kwa APR kandi nta gihombo kiragaragara APR yagize mu kugura aba bakinnyi bane bavugwa?


tedy 3 July 2019

Reka,ndumiwe ,ayo mafaranga yose ,ngubwo nukugirango bihimure kuri mukeba wabatwaye igikombe!


Elise 2 July 2019

Huuuuum ni akayaho,harya APR yo amafrs iyakura he hhh


Eric 2 July 2019

ahubwo hari amakuru avuga ko ubariyemo naza commitions biragera muri million 250, general auditor niba ari umugabo nakurikirane iyi dossier, nyamara ejo uwanyereje ibihumbi 5 bazamungeza munteko.