Print

Impanuka y’Indege yahitanye ubuzima bw’abantu

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2019 Yasuwe: 2560

Aljazeera yatangaje ko iyo ndege nto yakoze impanuka ubwo yari igeze hejuru y’inyubako iri ku kibuga cy’indege.

Bruce Landsberg, umuyobozi wungirije mu kigo gishizwe ubwikorezi yavuze ko iyi ndege yavaga ahitwa Addison igana ahitwa St Petersburg muri Florida.

Iyo ndege yari irimo abakozi bayo babiri n’abagenzi umunani. Kugeza ubu imyirondoro y’abapfuye ntiramenyekana.

Jennifer Rodi ushinzwe iperereza muri iki kigo yavuze ko iyi ndege yagonze iyi nzu iri ku kibuga cy’indege.

David Snell wabonye iyi mpanuka iba yagize ati “Iyi ndege igihaguruka wabonaga isa nk’itangiye gucika imbaraga, ntabwo namenye niba byari ku bushake cyangwa bitari byo, ariko ubwo yari itangiye guhengama nibwo nabonye ko itashoboraga kuzamuka.”

Nyuma y’iyi mpanuka hagaragaye umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’iyi nyubako, abashinzwe kuzimya inkongi barahagoboka.