Print

Ibi ni ibintu 31 bitangaje utazi ku kiremwa muntu birimo kuba imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka Isi inshuro ebyiri n’igice

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2019 Yasuwe: 2869

1. Buri segonda umubiri w’umuntu urema uturemangingo(cellules) tugera kuri miliyoni 25.

2. Uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka globules rouges ,kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

3. Amakuru agera ku bwonko agenda umuvuduko wa kirometero 400 ku isaha(400 Km/h).

4. Umutima w’umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100(10.0000).Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro miliyoni 30.

5. Amaraso y’umuntu iyo atembera mu mubiri agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 10.0000 ku munsi.

6. Ibihaha by’umuntu byinjiza nibura litiro miliyoni 2 z’umwuka ku munsi.

7. Mu guseka nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36(muscles).

8. Umuntu agira interanyirizo z’amagufa zinyeganyega n’ izitanyeganyega(movable and semi movable joints) zigera kuri 230.

9. Ubwonko bw’umuntu bugizwe n’uturemangingo(neurones) turenga biriyoni 100.

10. Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500(500kg) ku mwaka.

11. Kimwe cya kane cy’amagufa agize umubiri w’umuntu kibarizwa ku maguru.

12. Uburemere bw’uruhu rw’umuntu mukuru ni impuzandengo ya kilogarama 2,7.

13. Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

14. Umuntu akora hagati ya litiro 1 ndetse na 1.6 y’amacadwe ku munsi.

15. Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by’umukungugu mu buzima bwe.

16. Umuntu agira nibura amaraso angana na litiro 5.6.Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro(tours) eshatu ku munota.

17. Mu buzima bw’umuntu umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura miliyoni.

18. Ubwanwa niwo musatsi ukura cyane ku mubiri w’umuntu ,umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na metero 9.

19. Amaso y’umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n’amatwi ntibihagarara gukura.

20. Kumva impumuro kw’imbwa gukubye inshuro 20 uk’umuntu.

21. Umuntu nicyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

22. Mu myaka umuntu abaho ,igiteranyo k’igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

23. Ku myaka 60 ,umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

24. Umuntu ndetse n’ifi yitwa “dolphins” nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

25. Mu cyogajuru, umuntu(astronaut)ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nkiyo ku isi iba mu kirere(gravity).

26. Mu kuvuka ,umuntu aba afite amagufa ageramuri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana biryo agasigarana 206

27. imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n’igice

28. Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

29. Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

30. Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru ,ariye ibiryo byagera mu gifu

31. Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira“DNA” imwe ariko batera ibikumwe (fingerprints) bitandukanye.


Comments

mazina 2 July 2019

Ni ibitangaza koko.Murakoze kuduhugura.Ariko tumenye ko Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.


2 July 2019

Ibi birantangaje kdi bimwe birantunguye