Print

Umuhanzi Makanyaga Abdul yanze gukorera ikiganiro ku cyapa cyamamaza inzoga asobanura n’impamvu ikomeye yabimuteye

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2019 Yasuwe: 2707

Ubwo mu minsi ishize yataramiye i Rubavu mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, aha uyu mugabo yanze gukorera ikiganiro n’abanyamakuru ku cyapa cyamamaza inzoga.

Uyu mugabo muri iki kiganiro akaba yahishuye uko yanze inzoga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umusaza Makanyaga Abdoul yavuze ko amaze igihe kinini adashaka kumva ikintu kitwa inzoga, aha akaba yatangaje ko yahuzwe inzoga kubera ibyo zigeze kumukorera mu gihe cyatambutse.

Makanyaga Abdoul wahishuye ko aheruka gusoma ku nzoga mu 1977 yabwiye abanyamakuru ko kuva icyo gihe yafashe icyemezo cyo kureka inzoga burundu.

Makanyaga Abdoul abajijwe impamvu yafashe uwo mwanzuro yagize ati” Njye nagize amahirwe sinigeze nywa ngo nsinde ngende ngwirirana, oya. Ariko hari umunsi nanyweye inzoga maze mu gutaha ngera mu rugo ntazi uko nahageze bucya mbaza umugore wanjye uko nageze mu rugo”

Yakomeje agira ati “Iki gihe nasigaranye ikidudu ku mutima nibaza niba nta muntu naba nabwiye nabi cyangwa nagiranye nawe ikibazo nkaba ntabyibuka. Nyuma y’iki gihe nahise nanga inzoga n’ikijyanye nazo cyose.”

Makanyaga Abdoul ahamya ko mu myemerere ye adashobora kumva ikintu cyose kijyanye n’inzoga kubera ko zamuhemuje muri ubwo buryo.


Comments

mazina 2 July 2019

Iteka nibaza impamvu bamwe bavuga ko “KUNYWA INZOGA” ari icyaha kubera imyemerere yabo.Nibaza aho babikura.Ntabwo ariko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.


mc matatajado 2 July 2019

ntago abizi ubwose zamukoze iki koko abandi zituma bakubita abagore ,abana nibindi bibi