Print

Rayon Sports yasinyishije Nizeyimana Mirafa uherutse gusezererwa na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 2988

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Mirafa yagiranye ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports kuri uyu wa kabiri,yemera kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2,ahabwa miliyoni esheshatu (6) z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 FRW).

Mirafa w’imyaka 24, wageze muri APR FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize avuye mu ikipe ya Police FC,ntiyahiriwe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yisanze mu bakinnyi birukanwe bimufasha guhita

Mirafa aje muri Rayon Sports gufatanya n’abandi bakinnyi bakina hagati cyane ko bivugwa ko Mugheni Fabrice ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kinondoni Municipal Council Football Club [KMC] yo muri Tanzania.

Mirafa ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga hagati mu kibuga wasinyiye Rayon Sports,aho agomba gukurikirwa n’abandi benshi birukanwe muri APR FC barimo Nshuti Savio,Sekamana Maxime,Kimenyi Yves na Rusheshangoga Michel.



Mirafa wari umaze umwaka umwe muri APR FC avuye muri Police FC,yasinyiye Rayon Sports