Print

Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda yamuritse imyambaro mishya ya Adidas izambara umwaka utaha w’imikino[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2019 Yasuwe: 2030

Arsenal izakomeza kwambara imyambaro iriho amagambo ya ‘Visit Rwanda’ agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho impande zombi (u Rwanda na Arsenal) zimaze umwaka umwe zikorana.

Iyi myambaro mishya Arsenal izajya yambara (mu rugo) iri mu mabara y’umutuku ku mubiri hose, amaboko ari mu mabara y’umweru mu gihe ifite ikora rikoze mu mutuku n’umweru ndetse aya mabara agaruka ku maboko no ku rutugu.

Iyi myambaro yatangiye kugurishwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ikaba iboneka ku rubuga rwa interineti rwa Arsenal na Adidas.

Iyi kipe yaherukaga kwambara imyambaro ya Adidas mu myaka 25 ishize mu gihe amasezerano yari ifitanye na Puma yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.

Mu gutangaza iyi myambaro mishya hifashishijwe amashusho ya filime ntoya yiswe ‘This is Home” agaragaramo abakinnyi bakiniye n’abagikinira Arsenal nka Idris Elba , Ian Wright , Tony Adams , Alexandre Lacazette , Pierre-Emerick Aubameyang , Mesut Ozil, Vivianne Miedema na Mattéo Guendouzi.

REBA HASI MU MASHUSHO ARSENAL YEREKANA UMWAMBARO MUSHYA: