Print

Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 7 muri 16 baherutse kwirukanwa n’ikipe ya APR FC [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 9245

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwigeze buruhuka muri weekend ishize kubera ko bwaganiraga n’abasore 7 bakomeye bari muri 16 iikipe ya APR FC iherutse gusezerera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ihereye kuri Nizeyimana Mirafa na Rugwiro Herve, Rayon Sports yamaze kumvikana na Imran Nshimiyimana,Kimenyi Yves , Savio Nshuti, Rusheshangoga Michel na Maxime Sekamana amasezerano y’imyaka 2 buri umwe kugira ngo bzaayifashe kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere by’umwihariko CAF Champions League.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka,yanze gukomeza kwiruka ku bakinnyi batamenyereye shampiyona y’u Rwanda,niko gusinyisha aba basore nkuko byemezwa na bamwe mu bantu bo hafi cyane b’iyi kipe.

Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi barimo Commodore wavuye muri Ghana,Bizimana Yannick,Iragire Saidi,Ndizeye Samuel,Ciza Hussein na Runanira Hamza,yamaze kongeraho aba barindwi ikuye muri APR FC bagiye gutangira kumenyerana mu mikino ya CECAFA izatangira kuwa 06 Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda.

Uretse aba bakinnyi bivugwa ko bamaze gusinyira Rayon Sports,iyi kipe iri mu biganiro na Faustin Usengimaana na Rutanga Eric kugira ngo nabo bazayikinire aho ndetse uyu Rutanga nasinya azahita agirwa kapiteni wa Rayon Sports.

Muri Gahunda yayo,Rayon Sports iragenda itangariza abafana bayo aba bakinnyi yaguze umwe kuri umwe cyane ko bose bamaze kumvikana.



Rugwiro na Mirafa bamaze kwerekanwa ku mugaragaro nk’abakinnyi ba Rayon Sports


Comments

Musa 2 July 2019

ntegereje amakuru mpamo ku isango star?


KIKI 2 July 2019

RWOSE YABA IKOZE UMUTI ICYO NZIKO ABA BAHUNGU BAZABIKORA UBUNDI IKIPE IKOMEZE IBE UBUKOMBE.Kuko ndabizi neza ko nabo bafite ubushake bwo kwerekaNA KO BARI BASHOBOYE.


Ndugu 2 July 2019

Byiza cyane kimwe kimwe basha reka Rayon ikubite ibikona contre attack!!

bacumugani mu kinyarwanda ngo Usurana umujinya ukinera.


fff 2 July 2019

Myugariro wari uyoboye abandi mu ikipe ya APR FC,Rugwiro Herve,yamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya APR FC we na bagenzi be bagera kuri 15.