Print

Ingona zariye umwana w’umukobwa w’imyaka 2 ubwo yinjiraga aho iwabo bazororera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 3920

Mu gitondo cyo ku Cyumweru nibwo uyu mwana yishwe n’ibi bikoko abisanzwe aho bisanzwe byororerwa n’uyu muryango,biramurya wese.

Se w’uyu mwana w’umukobwa,yageze mu rugo saa yine z’amanywa,aramuhamagara aramubura niko gutangira gushaka,aza kugera aho ibi bikoko byamuririye ahasanga amagufwa y’umutwe w’uyu mwana we.

Amashusho n’amafoto yashyizwe hanze,yagaragaje ababyeyi b’uyu mwana n’umuryango bari kurira cyane,nyuma yo kuvumbura ko ibi bikoko aribyo byamwivuganye.

Kapiteni wa Police umuryango wa Rom Roath Neary utuyemo, Chem Chamnan yagize ati “Se yabonye gusa ibisigazwa by’amagufwa ye y’umutwe mu ruzitiro rw’aho izi ngona zororerwa.”

Aba bapolisi bavuze ko uyu mwana yaciye mu rihumye nyina uherutse kubyara undi mwana,ubwo yari ahuze ari kumwitaho,ajya gukinira hafi y’izi ngona azigwamo ziramurya.

Ababyeyi b’uyu mwana bari barubatse uruzitiro runini aho bororera izi ngona gusa ngo harimo ibyuho umwana muto yashobora gucamo akazijyamo nkuko byagendekeye uyu mwana muto w’umukobwa.



Comments

gatare 2 July 2019

Ni inkuru ibabaje cyane.Byatewe n’uburangare bwa nyina.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa muli Petero wa 2 igice cya 3 umurongo wa 13,abantu bazabana mu mahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,shaka Imana cyane we kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Nibwo uzaba mu ijuru cyangwa muli iyo si izaba paradizo.