Print

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwitanga rutabanje kubibwirizwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2019 Yasuwe: 1064

Muri iki kiganiro kibanziriza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye,perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kugira ishyaka ryo kuzuza inshingano zarwo rutarindiriye ko hari umuntu uza ngo arubwire ibyo rukora.

Yagize ati “Mutange umusanzu mwiza.Kwitanga kwanyu ntigukwiriye kuba uko akwirunkira mu nzira mubona ko iboroheye cyane.Ni gute wagira uruhare mu guhindura ibintu bikugiraho ingaruka igihe utizeye ko wabona umuntu kubigufashamo?.

Abakiri bato ntibakwiriye gutegereza ko hari umuntu uza kubabwiriza icyo gukora.Mugerageze gushaka icyo mwakora mu nshingano zanyu,ku giti cyanyu kandi nimukibona bizaba ari byiza kurusha icyo mwabwirijwe gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko atabasha gusinzira neza igihe u Rwanda rwaba rubeshejweho n’impuhwe z’abandi,aboneraho gusaba urubyiruko kwitanga kugira ngo basorome ku matunda y’ibyiza bagezeho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi trwagezeho birimo kugabanya ubukene bw’abanyarwanda,kwimakaza umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwiyongera ndetse Abanyarwanda bagenda binjiza amafaranga imbere mu gihugu aho yavuze ko urwego igihugu kigezeho magingo aya ari rwiza.

Perezida Kagame yagiriye urubyiruko inama nziza yo gukomeza gukora cyane kabone niyo haba hari icyo bagezeho aho yabasabye kujya baterwa ubwoba n’uko ibyo bagezeho bishobora gusubira inyuma.

Iki kiganiro cyabereye ku gasongero k’Inteko Ishinga Amategeko ahari ikirango cy’umusirikare wa RPA wari mu rugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko arwana n’Ingabo za FAR zakoraga Jenoside.