Print

Robertinho yasingije Kimenyi Yves nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2019 Yasuwe: 3854

Mu kiganiro Robertinho yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,uyu mutoza uri mu biruhuko iwabo muri Brazil,yavuze ko Rayon Sports yaguze abakinnyi beza azi neza by’umwihariko umunyezamu Kimenyi Yves.

Yagize ati “Nta byinshi navuga ku bakinnyi bose baturutse muri APR FC, kuko sindasinya amasezerano, gusa ndabazi ni abakinnyi beza n’ubwo atari njye wagize uruhare mu igurwa ryabo kuko twahuye kenshi ndabazi neza.

Gusa ndifuza kuvuga ku munyezamu [Kimenyi Yves], urwego rw’uyu musore ruri hejuru, ni umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu, ni akazi k’indashyikirwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bukoze kuba bumusinyishije kuko twari dukeneye undi munyezamu uri ku rwego nk’urwa Mazimpaka André. Ndabyishimiye cyane kuba uyu musore agiye kwiyongera mu ikipe.’’

Robertinho yahishuye ko we na Ramadhan utoza abanyezamu ba Rayon Sports, bari barasabye ubuyobozi kugura Kimenyi Yves, ariko bagasubizwa ko bigoye kumubona kubera ko yari afitiye amasezerano ya APR FC.

Yagize ati “Muri Mutarama, naganiriye n’umutoza w’abanyezamu Ramadhan [Lemis Ikamba] maze tugeza igitekerezo kuri Visi Perezida [Freddy] ko twagura uyu musore kugira ngo azadufashe kuko urugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona rwari rugeze ahakomeye, maze nawe adusubiza ko bigoye cyane kuba twamukura muri APR FC.’’

Ku byerekeye amasezerano ya Robertinho,Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yaraye atangarije abanyamakuru ko bakiri mu biganiro nawe ndetse mu minsi ibiri cyangwa itatu ibye bizamenyekana.

Yagize ati" Robertinho turacyari mu biganiro, igihe cyose byarangirira, ejo, ejo bundi yaza. Twifuzaga ko yatoza CECAFA, turategereje ikiri buvemo. Muzabimenyeshwa mu minsi ibiri cyangwa itatu."


Robertinho yishimiye ko Rayon Sports yaguze Kimenyi Yves


Comments

3 July 2019

Ndabyishimiye