Print

Senderi na Tuyisenge bubahirije icyifuzo cya Perezida Kagame

Yanditwe na: Martin Munezero 3 July 2019 Yasuwe: 1714

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, aho ari kugirana ibiganiro n’abaturage bo muri ibyo bice.

Ubwo yari ageze i Burera ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Sendeli international Hit na Tuyisenge Jacques guhindura amwe mu magambo agize indirimbo yabo bise ‘Ibidakwiriye’.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame aganira n’ abaturage bo mu karere ka Burera, aba bahanzi babanje gususurutsa ibihumbi by’abantu bari bagiye kumva impanuro z’umukuru w’igihugu.

Mu ndirimbo baririmbye harimo n’iyi yitwa ‘Ibidakwiriye’, iyi ndirimbo ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge bayikoze mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda aha bakaba baragaragazaga ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse banahamya ko nta muntu n’umwe wabisenya barebera ahubwo bakeneye kuzabivuga igihe bazaba babonye ugiye kubisenya.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku baturage yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza cyane ariko ko hari amagambo ayirimo bagomba guhindura.

Aha akaba yaravuze ko bakwiye guhindura aho baririmba ngo “ …Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba we,….”

Yagize ati: ” Uwaririmbye iyi ndirimbo hari ibyo akwiye guhinduramo, bakavuga ibyo twigejejeho, igihugu cyatugejejeho, cyangwa ibyo FPR yatugejejeho,…”.

Ku bufatanye na Minisiteri y’umuco na siporo ndetse na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga aba bahanzi bongeye kuyisubiramo barayinononsora ndetse kuri ubu bafite inkunga ikomeye bagenewe na Leta y’u Rwanda binyuze muri MINIYOUTH na MINISPOC.

Mu ishimwe rye, Senderi yagize ati ” Muraho.Eric senderi na Tuyisenge J.D Turashimira Leta y’u Rwanda. Turashimira cyane Minisiteri yurubyiruko. Minisiteri yumuco na siporo na Minaloc uburyo baduteye inkunga yo gukora neza indirimbo “Ibidakwiriye nzabivuga”. Nyakubahwa perezida wa Repuburika yavuze ko twayihinduramo ibintu bimwe. Ubu isubiyemo neza 100%, Audio yasohotse, video na yo nivuba izagaragaramo ibikorwa byinshi byindashyikirwa muturere numujyi wa kigali n’iterambere ryigihugu muri rusange .turashimira abafana nabakunzi bacu uburyo mutuba hafi . Imana ibahe imigisha. Imihigo irakomeje”