Print

Nkore iki? Muramu wanjye arashaka kungira umugore agatandukana na mukuru wange

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 July 2019 Yasuwe: 9731

Kuba mwiza kwe ninako yitondaga. Mu rugo twabanaga na mama gusa, papa yitabye Imana kera tukiri bato, mama aturera wenyine ariko nta kibazo cy’amikoro kuko hari byinshi papa yari yarakoze yasize na mama abicunga neza.

Nyuma naje kujya kuba mu rugo rwa mukuru wanjye kubayo, nawe agenda ahinduka, ntabafashe umwanya, ikibazo cyanjye kiri muri iyi audio iri hasi, inama zanyu ahagenewe comments mumaze kuyumva ni ingenzi cyane ku cyemezo ngomba gufata. Ndabashimiye byimazeyo!

Comments

Mparambo 20 July 2019

Umva mukobwa, kabone n’iyo yabona divorce, ntukore ikosa ryo gutekereza gusimbura mukuru wawe. Uko umugabo we yamuta ni nako nawe ejo yagute. Ndakwinginga ngusubiriramo nti: sigaho nyabuna ejo utazasashaka kwisama waraaze gusandara. Itonde rwose. Umenye ko uwakugira inama yo kuzashaka muramu wawe uwo, inzira iyo ari yo yose byacamo, azaba akuroshye nk’uwafata ibuye akarikuzirikaho akakujugumya mu kiyaga cyangwa mu ruzi. Nkubwire, nubirengaho ukemera gusanga umugabo wa mukuru wawe ngo akurongore uzakuramo ibyago uzicuza ubuzima bwae bwose. Imana ikujye imbere kandi wemere ikugire inama kuko ni yo mujyanama nyawe.

5 July 2019

Wisenyera mukuru wawe

Mparambo 4 July 2019

Umva rero mukobwa, ntuzakore ikosa ryo kwemera gusimbura mukuru wawe mu rugo rwe ngo urongorwe na muramu wawe. Sigaho rwose ntihakazagire n’ugushuka.
Niba utarashaka witonde Imana izaguha uwawe, niba binashoboka ubahungire kure ejo utagwa mu bishuko ukazisanga mu mutego w’ikibazo uzahora wicuza. Fata umwanya usenge Imana kandiuyisabe kukurinda. Sigaho ntuvange amaraso yawe n’aya muramu wawe. Nogere nkubwire nti:”Sigaho”. Jya kure yabo rwose.

sindambiwe 4 July 2019

Mukobwa rero,nizere ko utubwije ukuri.Niyo mpamvu ngiye kukugira inama ishingiye kuli bible.Ngewe ndi umuhamya wa yehova.Abahamya turi abantu twumva akababaro k’abandi bantu,tukishyira mu mwanya wabo (we are empathetic).Icya mbere,menya ko Bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije kandi abantu bazashaka IBIBANEZEZA kurusha Imana" nkuko 2 Timote 3:1-5 havuga.Millions and millions z’abashakanye zirashwana,zigatandukana,zikarwana ndetse benshi bakicana.Mukuru wawe,yikundira uwo "boss we".Yaramwigaruriye ntagikunda mukuru wawe.
INAMA nkugira ni iyi: Bible yemera ko utandukana n’uwo mwashakanye (divorce) iyo asambana.Ndumva mukuru wawe nawe ashaka "Gatanya".Urukiko nirumara kubatandukanya,"Imana yemera ko Muramu wawe yakurongora.Ndangije ngusaba ko washaka umuhamya wa Yehova mukigana Bible,kugirango umenye neza icyo Imana idusaba.Nicyo nifuza simbiguhatira.Kubera kutamenya Bible kandi bayitunze,abantu ntabwo bazi neza ibyo Imana idusaba.Urugero,muli Yohana 14:12,Yesu yasabye abakristu nyakuri bose kumwigana bagakora UMURIMO wo kubwiriza nawe yakoraga.Niyo mpamvu nabo bajya mu nzira bakabwiriza abantu ngo bahinduke,mbere yuko agaruka ku munsi w’imperuka (Matayo 24:14),niba bashaka kuzarokoka kuli uwo munsi uri hafi.Muli Umubwiriza 12:1,Imana isaba abantu bakiri bato "kuyishaka".Kimwe n’abakuru.