Print

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bitandukanye bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye #Kwibohora 25 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2019 Yasuwe: 4005

Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwiteguye kwakira abashyitsi b’icyubahiro baturutse hirya no hino ku isi baje kwifatanya mu muhango wo kuzirikana imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.

Ni we mukuru w’igihugu wa mbere muri barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora wageze i Kigali.

Yakurikiwe na Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe,nawe akurikirwa na Perezida Hage Geingob wa Namibie, yageze mu Rwanda aherekejwe n’umufore we, Monica Geingos.

Aba bayobozi bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma, nawe yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu masaha y’ijoro ya kirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Richard Sezibera.

Undi mukuru w’igihugu waraye ageze mu Rwanda ni Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio,wazanwe n’indege ya RwandAir.

Abakuru b’ibihugu bemeje ko bazitabira uyu munsi mukuru wo Kwibohora harimo Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Madamu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Hari kandi Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija.