Print

Nyandwi Saddam yatangaje impamvu itangaje yatumye abura umwanya wo gukina mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 4729

Nyandwi Saddam waraye ahawe amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports bamushimira uko yitwaye mu mukino iyi kipe yatsinzemo Police FC ibitego 3-1,yavuze ko akora imyitozo buri gihe ndetse agakora n’iye bwite ariko ngo yabuze umwanya wo gukina kubera amahitamo y’umutoza Robertinho.

Yavuze ati “Tuba duhagaze neza ariko umutoza niwe ukora byose,iyo akwicaje hasi uricara,iyo ashatse kukuzamura arabikora.Igihe cyose mba meze neza ahubwo kubura umwanya n’ubushake bw’umutoza.”

Nyandwi yashimiye abafana bamuhaye ishimwe nyuma y’umukino gusa yavuze ko ataravugana n’abayobozi ba Rayon Sports ku byerekeye amasezerano mashya.

Nyandwi Saddam witwaye neza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro aherutse gukina,yavuze ko atabikoze kugira ngo abayobozi bamwongere amasezerano ahubwo asanzwe ari umukinnyi mwiza utarakunzwe n’umutoza.

Nyandwi Saddam yabuze umwanya wo gukina mu mikino ya shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara.



Saddam uhagaze neza muri iyi minsi yavuze ko kubura umwanya wo gukina muri Rayon Sports ari amahitamo ya Robertinho


Comments

Erneste Uwiringiyimana 4 July 2019

Warakoze kudufasha kandi bibaye byiza wakongererwa amasezerano kandi ugahabwa umwanya wogukina .Murakoze.