Print

Kwibohora byari bigamije kubaka u Rwanda Abanyarwanda bafitemo uburenganzira bungana-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 1244

Mu ijambo nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda,abashyitsi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse n’inshuti z’u Rwanda nyinshi zari zabukereye,yavuze ku butwari bw’ingabo zahagaritse Jenoside ndetse avuga ko impamvu urugamba rwo kwibohora rwabaye ari ukubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Yagize ati “Mu gihe cy’amezi 3 mu 1994,igihugu cyacu cyari mu marembera.Abarenga miliyoni 1 barishwe.Kuya 04 Nyakanga 1994,ingabo zacu zari zimaze guhagarika Jenoside.Uko igihe gihita niko twibutsa ko urugamba rwo kwibohora rutari urwa gisirikare nk’izo dusanzwe tuzi,rwari urugamba rwo kurokora abahigwaga.

Intego y’urugamba rwo kwibohora kwari ukubaka u Rwanda abantu bose bafitemo uburenganzira bungana,ni ukuvuga kugira Repubulika nyakuri.Imyaka myinshi abanyarwanda bafatwaga nk’ibikoresho,abafite imbaraga n’ububasha bakoreshaga uko bashatse.Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byose byari bifite inkomoko imwe.

Ese ubundi hari igihe mu mateka twigeze tuba igihugu cyunze ubumwe?,nyamara umuco wacu uduha uburyo bwo kubaka umuryango nyawo.Kwibohora ntabwo byari bigamije gusubizaho ibya kera ahubwo bwari uburyo bwo guhanga igihugu gishya kandi cyiza.Uru rugamba rwari ngombwa kandi nta kundi byari kugenda.”

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yavuze ko icyerekezo cy’ubumwe n’ubutabera aricyo cyatumye benshi bashyigikira u Rwanda ndetse gihamya yari mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye ubuyobozi bwagerageje kubaka igihugu mu murongo mwiza baharaniye,bituma Abanyarwanda bongera kunga ubumwe no gukorera hamwe.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa abanyarwanda ko nubwo hari aho igihugu kigeze badakwiriye kwirara kuko abatangije urugamba rwo kwibohora batatatiye igihango bityo ari inshingano ya buri munyarwanda kurinda ibyagezweho.

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda ruzi neza ko urugendo rwo kwibohora rufite aho ruhuriye no kubohora umugabane w’Afurika aho buri Munyafurika wese afite intumbero y’ubwigenge no kugira ubuzima bwiza.






Comments

Mukristo 8 July 2019

Mu muco nyarwanda, abasaba umugeni ntibahakana ibyo aribyo byose babwirwa/ bashinjwa n’abasabwa umugeni (nubwo bababeshyera), gusa barabigorora ku buryo baza guhabwa umugeni (wa muco mubi wo kubeshya w’abanyarwanda). Ndabona abagabo aribyo barimo.!? DUKURIKIRE UMUKINO! REKA TURORE AHO BYEREKEZA! La vie est belle margres les soucis.


Mukristo 8 July 2019

Mu muco nyarwanda, abasaba umugeni ntibahakana ibyo aribyo byose babwirwa/ bashinjwa n’abasabwa umugeni, gusa barabigorora ku buryo baza guhabwa umugeni. Ndabona abagabo aribyo barimo.!? DUKURIKIRE UMUKINO! REKA TURORE AHO BYEREKEZA! La vie est belle margres les soucis.