Print

Umugore yagiye kurega kuri polisi yitwaje umwana wamupfiriye mu nda ubwo yakubitwaga n’abagabo batandatu atwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 2549

Uyu mugore w’imyaka 26 wari ufite inda y’amezi 5,yakubiswe bikomeye n’abagabo batandatu bari kumwe mu bukwe nyuma yo gushwana bapfuye umuziki wacurangwaga na DJ.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru,Tavasum yaciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye ubwo yafataga uyu mwana w’amezi 5 wamupfiriye mu nda amuzana ku biro bya polisi by’ahitwa Etah, mu ntara ya Uttar Pradesh mu rwego rwo guha uburemere ikirego cye.

Uyu mugore yakubiswe n’aba bagabo batandatu nyuma y’aho yashakaga gutabara umugabo we witwa Imran warwanaga nabo bapfa ko uwacurangaga umuziki yacuranze indirimbo atashakaga.

Abagabo 3 muri batandatu bakubise uyu mugore bigatuma inda ye ivamo bahise batabwa muri yombi.