Print

Juventus yifuza cyane Paul Pogba yahaye Manchester United abakinnyi 3 bakomeye kugira ngo imurekure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 2915

Juventus yasabye Manchester United guhitamo umwe mu bakinnyi bayo batatu bakomeye barimo Blaise Matuidi, Paulo Dybala na Alex Sandr o yarangiza ikamugerekaho andi mamiliyoni y’amapawundi kugira ngo ibone Pogba.

Mu minsi ishize nibwo Pogba yatangaje ko yifuza kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza ahandi bituma Juventus na Real Madrid zongera imbaraga mu kumushaka.

Juventus yamaze gusinyisha Aaron Ramsey na Adrien Rabiot,irashaka kubongeraho na Pogba ariyo mpamvu yemeye kurekura Blaise Matuidi ndetse biravugwa ko iramutse ibonye ikipe iyiha amapawundi menshi yarekura Sami Khedira na Pjanic.

Nkuko Gazzetta dello Sport ibitangaza,Manchester United irifuza miliyoni 150 kuri Pogba ariyo mpamvu Juventus iri gushaka uko yayagabanya igatanga miliyoni 70 z’amapawundi, yarangiza ikongeraho umwe mu bakinnyi bayo hagati ya Dybala,Matuidi na Sandro.




Juventus yahaye Manchester United umukinnyi umwe hagati ya Matuidi,Dybala na Sandro yongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone Pogba