Print

Nicki Minaj yateje impaka ndende kubera igitaramo yatumiwemo muri Saudi Arabia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2019 Yasuwe: 1991

Uyu muraperikazi w’imyaka 36 yatumiwemo mu gitaramo cyiswe ’Jeddah World Fest’ tariki 18 Nyakanga bituma abayoboke ba Islam bamwe banenga ubuyobozi bwamwemereye.

Iki gitaramo ni kimwe mu bigaragaza ko ubwami bw’iki gihugu buri kudohora ku mabwiriza afunga ibikorwa bimwe by’imyidagaduro n’urwego rw’ubuhanzi.

Izina "Nicki Minaj" ryagarutsweho kenshi ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatatu ubwo abantu bagiraga icyo bavuga ku itangazo rivuga ko azataramira muri Arabia Saoudite.

Hari abagaragaje ko bishimiye cyane izi mpinduka mu gihugu cyabo banaha ikaze uyu muhanzi mu gihe abandi bibazaga niba abateguye iryo serukiramuco barabanje kureba uko uyu muhanzi yitwara ku rubyiniro mbere yo kumutumira.

Umugore wambaye yikwije hose, yashyize amashusho kuri Twitter abaza impamvu bategekwa kwikwiza ariko bakemerera Nicki Minaj kuza gutaramira iwabo.

Yagize ati: "Azagenda atigise ikibuno cye kandi indirimbo ze zose zuzuyemo iby’urukozasoni. Hanyuma mukambwira ngo nambare nikwije hose. Mbega ishyano!".

Abandi bavuze ko kumwemerera gucurangira muri iki gihugu ari uburyarya kandi bihabanye n’amategeko y’iki gihugu ahanisha igihano cy’urupfu abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe uyu muhanzi we ashyigikira abafite ayo mahitamo.

Nicki Minaj si we muhanzi wa mbere utavuzweho rumwe kubera gutumirwa muri iki gihugu.

Mariah Carey yirengagije imiryango itegamiye kuri leta yamusabaga kudataramirayo, naho umuraperi Nelly yaranenzwe cyane kubera igitaramo yahakoze "cy’abagabo gusa".

Kudohora ku mabwiriza abuza imyidagaduro imwe n’imwe ni umwanzuro uheruka gufatwa n’igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabia Saoudite mu mugambi wo kwagurira ubukungu bw’igihugu no mu bindi.

Nicki Minaj ni umuhanzi wa Rap w’imyaka 36 wavukiye muri Trinidad na Tobago, akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi b’igitsina gore bakomeye cyane mu mateka y’iyo njyana ku isi.

Inkuru ya BBC