Print

Muri Libya indege yarashe inzu yaricumbitsemo abimukira benshi bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2019 Yasuwe: 1287

Umuvugizi w’iyi Minisiteri Malek Merset yerekanye amafoto y’abakomeretse kuri Twitter, imbangukira gutabara zibajyana kwa muganga.

Ubutegetsi bw’i Tripoli bushinja ingabo za Gen Khalifa Haftar kuba inyuma y’iki gitero. Umuvugizi w’ingabo za Haftar yirinze kugira icyo ahita atangaza ku byo Leta ibashinja.

Inzu bariya bimukira barimo isanzwe icumbikira abagera kuri 616.

Ingabo za Haftar ziyemeje gufata umurwa mukuru wa Libya ariko mu cyumweru gishize zahuye n’iza Leta zizibera ibamba.

Urugamba rwo kwigarurira umurwa mukuru rwabaye isibaniro. Ingabo za Gen Haftar zahisemo gukoresha ibitero by’indege kugira ngo zirebe ko zakwirukana ingabo za Leta mu nzira igana Tripoli.

Gen Haftar ashyigikiwe n’ibihugu nka Misiri, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite mu gihe ingabo za Leta bahanganye zo zishyigikiwe na Turkey na Qatar.

Kugeza ubu muri Libya hari inzu zicumbikiye abimukira 6000 bakomoka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudan n’ibindi byo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.


Comments

gatera 5 July 2019

Birababaje kubona mu bihugu by’Abarabu byinshi harimo intambara hagati y’abenegihugu.Nyamara bituwe hafi 100% n’Abaslamu kandi Islam bivuga "amahoro".Mu madini hafi ya yose,ibyo bigisha sibyo bakora.Urugero,muli 1994,Rwanda yari ituwe n’abirwa Abakristu.Nyamara benshi,harimo abayobozi hafi 100%,bakoze Genocide hafi ya bose.Umuntu ukunda Imana kandi akayikorera,aba atandukanye n’ababyiyita kandi nibo benshi.Abo bayumvira nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka wegereje.