Print

Dele Alli yasebejwe n’agasembuye kenshi yanywereye ku izuba ryo mu Bugereki ananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2019 Yasuwe: 3196

Dele Alli yafotowe ameze nabi cyane ubwo yari ku mucanga wariho izuba ryinshi ryari kuri dogere 33C, afashwe n’abagabo babiri bari bahamagawe n’umukunzi w’uyu mukinnyi Ruby Mae bari basohokanye yizihiza isabukuru y’imyaka 25.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko uyu mukinnyi yarwaye nyuma yo kunywera inzoga kuri iri zuba ryinshi ryari mu Bugereki.

Dele wari wambaye ubusa hejuru,yamaze kunywa inzoga ananirwa guhaguruka bituma uyu mukunzi we agerageza kumuhagurutsa biranga,yitabaza abashinzwe umutekano babiri b’imbaraga bamufasha guhaguruka.

Abari kuri uyu mucanga babwiye The Sun ko uyu mukinnyi yatwawe n’aba bashinzwe umutekano ku modoka yamujyanye kuri hoteli batuyemo.

Umwe mu bari ku mucanga yagize ati “Barishimishije ku mucanga nyuma ya saa sita,birangira Ruby ajyanye Dele mu kazu ko kwikingiramo izuba ngo aruhuke.Dele yararyamye ariko Ruby ananirwa kumuhagurutsa.Yahise ahamagara abagabo babiri ngo bamufashe.”





Comments

gatare 5 July 2019

Gusinda ni Gusambana birajyana.Byose Imana irabitubuza.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.