Print

Eric Senderi ku mazina umunani yarafite yongeyeho irya 9

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2019 Yasuwe: 2183

Eric Senderi international hit chris brown w’ikigali, niyo mazina yarazwiho nk’umuhanzi, gusa nk’uko yabitangarije itangazamakuru yongeyeho irindi rya “Mudatenguha Hit”, ubwo nibura yitwa “Eric Senderi International Hit Chris Browm w’ikigaki Mudatenguha Hit”.

Senderi aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Imyaka 25 irashize abanyarwanda twibohoye ni ukuvuga ngo nanjye mu myaka iri mbere ngiye kuyinjiramo, ni izina rishya n’imigambi mishya. Ubu nitwa ‘Mudatenguha Hit’ izina ry’icyerecyezo.”

Gusa Senderi Hit, yatangaje ko asaba abantu ko andi mazina ahagarikwa hagakoreshwa ‘Mudatenguha Hit’. Iri izina ngo rizagendana no kudatenguha abafana be n’ubwo mu myaka ishize atakoze nabi gusa avuga ko agiye kurushaho gukora cyane.

Akomeza avugako agiye kwegera abafana cyane, Ati: “Kubaha ibyo bashaka nka basanga aho bari nkabaha wa muziki mbasanze mu mudugudu bitari bimwe nabasangaga mu mujyi cyangwa ku karere no ku kagari.”