Print

Ikipe yo muri Turkia irashaka kugura Mesut Ozil utagikundwa n’umutoza wa Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2019 Yasuwe: 1025

Nyuma yo gushyingiranwa na Amine Gulse wabaye nyampinga wa Turkia,Mesut Ozil arifuzwa n’iyi kipe ya Fenerbahce bivugwa ko yakuze afana ndetse ibinyamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko amahirwe yo kuyerekezamo ageze kuri 50 ku ijana.

Umunyamakuru witwa Fatih Dogan uzwi cyane muri siporo ya Turkia yavuze ko Mesut yakuze akunda ikipe ya Fenerbahce ndetse nayo ifite ubushake bwo kumuzana muri iki gihugu.

Yagize ati “Biri kugenda neza ubu ngubu.Amahirwe y’uko Mesut yakwerekeza muri Fenerbahce angana na 50-50.”

Ubuyobozi bwa Arsenal bwashyize ku isoko Mesut Ozil kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura abandi bakinnyi dore ko we ababereye umutwaro kuko ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru kandi nta gitangaza akorera ikipe.

Arsenal irifuza gusimbuza Ozil umukinnyi umwe hagati ya Lucas Vazquez wa Real Madrid,Malcolm wa FC barcelona na Wilfried Zaha wa Crystal Palace.