Print

Isimbi Noeline umunyarwandakazi wavuzwe cyane kubera kwambara ubusa yinjiye muri Sinema ya Tanzania muri Filimi y’uruhererekane ’Season’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2019 Yasuwe: 3184

Isimbi nyuma yo kuvugwaho byinshi mu Rwanda , kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukina filime y’uruhererekane yitwa Mahaba y’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Tanzania witwa Mwijaku. Isimbi avuga ko ari we wafashe iya mbere asaba Mwijaku ko yamufasha kwinjira mu ruhando rwa sinema.

Mwijaku yavuze ko bemeye gukorana na Isimbi nyuma yo kubona ko ari umukobwa ushoboye kandi uzaryoshya filime ye.

“ Ntabwo twahubutse, twakiriye ubutumwa buva mu Burundi no mu Rwanda na Kenya burenga 1000 ariko twabonye uyu Isimbi. We afite itandukaniro abantu bakomeze bakurikirane filime ya Mahaba, hari ikintu gikomeye yazanye.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 , gusa ntiyarenga amajonjora , yaje gutanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye, agaragaza uburyo yabaye mu muhanda akiri muto, akaba impunzi mu bihugu bitandukanye, afungirwa muri Kenya kugeza aho akoze urugendo rw’amezi abiri ajya muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko akiri mu Rwanda yafunzwe inshuro zitandukanye ndetse agera n’aho ashinja uwari Minisitiri w’Urubyiruko, Pratais Mitali, kubigiramo uruhare. Ubuhamya bw’uyu mukobwa bwakoze benshi ku mutima ariko nyuma biza gukemangwa ko yaba abeshya.

Ibintu byaje gukomera cyane ubwo uyu mukobwa yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa abantu benshi batangira kuvuga ko adashobotse ndetse imyitwarire ye idahwitse gusa hari bamwe basa n’abamushyigikira bavuga ko umubiriwe afite kuwufata uko ashaka.


Comments

Observer 6 July 2019

Kubaka izina si imikino.